Urwuri rw'ishyanga.
Philibert Muzima
Amazi y'ishyanga
Ntabwo aba meza
Mperuka umuneza
Ngituye Gasabo.
Indyo y'ishyanga
Ntingera mu nda
Inzozi za buri iteka
Ni wowe Rwanda
Nashima iki ishyanga
Nta nyoni mu museso
Nta nkoko ziteguza
Igitondo gitangaje?
Igishiro ry'ishyanga
Ntirizi amahamba
Ahanikirwa imbyeyi
Zivuye mu rwuri
Imbonekarimwe y'ishyanga
Si nk'imwe y'abanyamerwe
Ni akazuba k'agasusurutso
Nka kamwe uhorana Rwanda
Izuba ry'ishyanga
Amayobera ntiryotwa
Mu itumba riba rirunura
Iry'impeshyi ribabura
Imbeho y'ishyanga
Yica ibi byo guhamba
Yakobye ntumwenyura
Ni umunya uhora uzinze
Ishyanga iri ni agasi
Negetseho agahanga
Nkarinda uruguma
Rw'abica urubozo
Ishyanga iri ni agasi
Negetseho agahanga
Agatima ko gatera
Kakwibuka Rwanda.
_____________________________________________________________________
|