|
Tugarure umuco karande
Alexandre Kimenyi
Umuco wacu umaze kuzana ico, bikaba ari ngombwa ko iryo co rimeswa rikawuvamo.
Simvuga ko tugomba kugarura umuco wose karande. Ibyo ntibishoboka. Umuco mwiza
ni ugendana n'ibihe abantu bagezemo. Uko ibintu bihinduka mu bidukikije, mu
butegetsi cyangwa ibyo tugenderaho ni nako umuco uhinduka. Kubera ko uhura n'indi
mico y'ibihugu bidukikije cyangwa mu mahanga ya kure hari ibyo utiramo rimwe
na rimwe usanga bifite akamaro. Muri uku gutira rero, umuco mwiza ni ujonjora
cyangwa uyungurura,ugahitamo ibyiza bikwiranye n'ibyacu, ibibi ukabishyira mu
rindi shingwe ugata mu gisimu. Muri iyi nyandiko, ndasobanura umuco icyo ari
cyo, ingingo ziwuremye, hanyuma nerekane bimwe mu muco wacu byahindutse n'icyabiteye
hanyuma ndangize nsobanura impamvu umuco gakondo tugomba kuwubahiriza.
I. Umuco Umuco ni indangamuntu abantu basangiye isano bahuriyeho.
Abo bantu basangiye isano, ari byo twika ubwoko mu kinyarwanda, iby'ingenzi
bahuriyeho ni ugutura ku butaka bumwe, gusangira ururimi hamwe n'idini. Cyakora
ijambo ubwoko rivuga byinshi. Mu cyongereza ni ho bivugitse neza, abantu bahuje
umuco babita ethnic group. Umuco abantu bamwe bawugereranya na roho. Iyo iyi
roho ipfuye, n'umuntu ubwe aba apfuye akaba asigaranye umubiri gusa ariko ntabe
akiri wa wundi wa mbere. Abashoboye gutembera cyangwa ababaye mu mahanga, mushobora
kuba mwariboneye nk'abanyafrika baba i Bulayi ko bahindutse abazungu neza, ari
mu muco, kuvuga, n'imyitwarire. Icyo basigaranye cyonyine kikaba ari ibara ry'uruhu
rwabo gusa ryirabura. Umuco rero ni ikintu gikomeye cyane. Ni yo mpamvu abantu
benshi bemera kuwupfira, bakamena amaraso yabo, iyo haje ababarusha imbaraga
bashaka ko umuco wabo uhinduka cyangwa ko bafata umuco w'ahandi. Intambara nyinshi
ziba mu bihugu bifite amoko menshi ziterwa ni uko ubwoko buri ku butegetsi bushaka
guhatira andi moko umuco wabwo, ayandi ntabyihanganire.
II. Ingingo z'umuco Umuco uwo ari wo wose, ugizwe n'ingingo icumi
ari zo: (a) ubumenyi, (b) agaciro, (c) imigenzo, (d) inkingi, (e) ibimenyetso,
(f) imihango, (g) imiziro, (h) ibyemerwa, (i)ubuhanzi, no (j) kwidagadura. Imwe
muri izi ngingo ziremye umuco iyo ihindutse, n'izindi zishobora guhinduka (structural
change). Hano hepfo ndagenda nzisobanura natanga n'ingero.
1. Ubumenyi Ubumenyi mu byerekeye umuco buhwanye n'ibyo bita mu
cyongereza concepts. Umuco tuvukiyemo ni wo utwigisha uko tubona ibintu n'ukuntu
tubyumva. N'ubwo ibiremwamuntu byose bituye kuri iyi si, ntituyibona kimwe nta
n'ubwo tuyumva kimwe hamwe n'ibiyibamo n'ibiyiberamo. Abanyarwanda bose, mbere
y'umwaduko w'abazungu bari bazi ko hari aho isi n'ijuru bihurira kandi ko hari
aho u Rwanda rutereye inkingi. Mu bindi bihugu hari ababibona ukundi. Tuzi ko
isi ituwemo n'abantu n'ibikoko, hakabaho n'ikuzimu kubamo abazimu n'ijuru rituwemo
n'Imana, inkuba n'imvura. Ibyo twita byiza, mu mahanga bo babibona ukundi. Ubwiye
umukobwa ko afite "amaso y'inyana" cyangwa ko "agenda nk'inyambo",
yakwica kuko kuri we aba ari igitutsi cya kabutindi. Kugira inyinya mu kinyarwanda
biranga ubwiza, ariko muri Amerika bayifata nk'ibindi bihanga, abafite amafaranga
bakajya kwa muganga guteresha andi menyo kurigango bayihishe. Amaribori nayo
tuvuga ko nayo aranga ubwiza ariko mu banyamerika, byerekana ubushishe kandi
bo bakaba babwanga. Mu bindi bihugu ndetse n'abahanga batubwira ko ubwenge buba
mu bwonko. Twebwe si ko tubizi. Twebwe tuzi ko ubwenge buba mu mutima. Ni yo
mpamvu tuvuga ko kanaka yahumye umutima, yapfuye umutima, yacuritse umutima,
afite umutima muke, yarahutse umutima cyangwa ko yawuneye. Umuntu utekereza
agira umutima kandi akagisha imitima inama. Ku banyarwanda, igihe ni ikintu
kigaruka. Ni cyo gituma tuvuga: umwaka utaha, icyumweru gitaha, ukwezi gutaha
n'iminsi, amezi imyaka yahise. Ibyo twita inzagihe, ni ibyo twatiye. Ubundi
ibi ntibyabagaho. Mu kinyarwanda nk'uko ururimi rwacu rubyerekana habagaho gusa
indagihe, impitatare n'impitagihe. Mu zindi ndimi ejo hashize n'ejo hazaza,
ntaho bihuriye usanga ari amagambo abiri adafitanye isano. Kera hashize na kera
hazaza na none ni amagambo atandukanye. Ku banyarwanda rero ejo hazaza, ni ejo
hashize igaruka, na kera hazaza ni kera hashize na none igaruka. Ku bazungu
bamwe nk'Abongereza cyangwa Abadage, iyo ighe kigiye kiba kigiye,nticyongera
kugaruka.
2. Agaciro
Ibintu duha agaciro nabyo ni umuco uba wakabihaye. Ibintu n'ibikorwa birasumbana.
Mu bihugu bimwe usanga mu byerekeye imirimo abanyabwenge ari bo bashyira imbere.
Mu bindi ugasanga ari abahanzi, naho ahandi ugasanga ari abakinnyi b'imipira.
Mu Rwanda rwo hambere, kugira abana benshi byari bifite agaciro gakomeye kurusha
kugira umutungo mwinshi n'amatungo. Hari bintu usanga bifite agaciro gakomeye
mu bihugu bimwe, ariko mu bindi ugasanga nta na kamwe na mba. Dutange ingero
z'ibiryo. Mu Bufaransa, abantu barya ibinyamunjonjorerwa ni abafite amafaranga,
cyangwa bakize. Muri Rusiya, amagi y'amafi aribwa n'abantu nabo bakize gusa.
Rubanda rwa giseseka ntibashobora kubigeraho. Nyamara, iyo ibyo tubyimvise turamokorwa.
N'uwaduha amafranga ngo tubirye tukaba tutakunda.
Mu kinyarwanda, inka tuyiha agaciro gakomeye cyane, tukirahira abaziduhaye.
Abasizi n'abandi bahimbyi ugasanga bajya mu nganzo ngo bazihimbe. Indirimbo
nziza, ibisigo byiza usanga ari ibisingiza inka. Imbyino z'abagore, zishayaya,
n'abagore bagatega amaboko baba bazigana. Mu yandi mahanga, inka bazifata nk'izindi
nyamaswa zose. Ndibuka nkigera muri Amerika. Hari undi munyarwanda twari kumwe,
dutumirwa n'abanyamerika. Uwo munyarwanda yari afite inzara ndende. Bamubaza
igituma adaca inzara. Abasobanurira ko azikoresha gushitura inka. Anavuga n'ukuntu
we akuka n'amase. Abari badutumiye byabaniye kwihangana. Bose batangiye kumokorwa,
ibyo bariho banywa banarya birabanira. I Bulayi no muri Amerika ya ruguru, indabyo
ni zo zifite agaciro. Abahungu ni zo batura abakobwa. Abahanzi nabo (abasizi,
abaririmbyi, abashushanya) usanga ari zo bahimba bakanasingiza. Mu Rwanda abantu
barya ubugoro usanga ari abagore cyangwa abakobwa basuzuguritse. Hano muri Amerika
usanga ari abagabo biyubashye kandi bakomeye cyane cyane abakinnyi b'imipira.
3. Imigenzo Imigenzo ni ibikorwa biranga umuco. Ibi bikorwa ni
nk'ibintu abantu barya, uko bambara, uko baramukanya, uko bafata abashyitsi,
ibikorwa umwana avutse, uko bita amazina, uburyo barongora, uko bahamba. Kera
mu cyaro nta muntu wacaga munsi y'urugo adasuhujije abarurimo. Nk'ubu ahenshi
mu gihugu, baracyafite umugenzo wo kurya ubunnyano bita umwana izina. Umwana
na nyina bavuye ku kiriri bamaraho iminsi irindwi cyangwa umunani. Ahandi umwana
bamwita izina uwo mwanya. Abanyarwanda bafite ukuntu bakira abashyitsi bitandukanye
n'amahanga. Kugira umushyitsi byari ibintu bikomeye. Yagombaga gufatwa neza
cyane n'iyo ba nyir'urugo babaga batamuzi. Ni naho havuye ya mvugo "gufata
ikintu nk'amata y'abashyitsi". Usibye abantu bazaga kwaka icumbi, n'inyamaswa
yazaga mu rugo ikurikiwe n'abahigi, barayimanaga kubera ko yabaga yabaye umushyitsi.
Kuvumba nabyo nta handi biba ni umugenzo wa kinyarwanda.
4. Inkingi
Inkingi z'umuco ni (i) imiterere y'umuryango, (ii) ubutegetsi, (iii) idini,
(iv) ubucamanza, (v) umutungo, (vi) n'uburere n'uburezi.
4.1.Imitererere y'umuryango.
Imiryango iri ukubiri. Ikarangwa n'uwo bita nyir'urugo. Mu moko amwe, nyir'urugo
aba ari musaza w'umugore. Umugabo ntaboneka. Muri aya moko abana ntibitwa ab'umugabo.
Abagira amazina y'umuryango, abana batwara amazina yo kwa ba nyina. Abana b'abahungu
nta murage bagira kuko ujya ku bakobwa gusa. Umugabo kandi ni we wimuka akaza
gutura iwabo w'umugore. Umugore iyo ashatse, ashobora kwirukana umugabo. Ibihugu
byinshi bimeze nko mu Rwanda. Se w'abana, ni we nyir'urugo. Abana ni we bandikwaho.
Umurage na none ukajya ku bahungu gusa. Ni yo mpamvu mu kinyarwanda iyo umuntu
abyaye abakobwa basa, bitamushimisha kuko akeka ko umuryango we uba ucitse.
Ikindi kiranga umuco w'ikinyarwanda ni uko habaho umutware w'umuryango. Hari
ubwo umutware w'umuryango usanga atari imfura y'umuhungu ahubwo ari umuhererezi
cyangwa undi uri hagati. Uwo ashyirwaho na se, iyo abonye atagifite imbaraga
kandi agashyirwaho akenshi kubera imyitwaro ye yerekana ko ko azashobora gukomeza
guhuza imiryango ntagire aho abogamira cyangwa ngo agire uwo arenganya.
Ikindi gitandunya amoko ni ukuntu abagira icyo bapfana bitana n'uko bitwara.
Mu kinyarwanda abana ba sewabo b'umuntu na banyina wabo, bose babita abavandimwe,
naho abo kwa nyirasenge na nyirarume bakaba ababyara. Mu kinyarwanda kandi umuntu
ashobora kurongora mubyara we. Ibi rero abanyamahanga benshi birabatonda, kubera
ko kuri bo abavandimwe ari abo bava indimwe mu nda ya base cyangwa ba nyina
gusa. Abandi bose bitwa ababyara.
4.2. Ubutegetsi.
Ubutegetsi na bwo buri mu nkingi ziranga umuco. Mu Rwanda, mbere y'umwaduko
w'abazungu, hari ubwami. Umwami yarafatanije ubutegetsi n'umugabekazi. Kandi
akaba afite abajyanama. Yashyirwagaho n'abiru. Ibi byo kugabana ubutegetsi byatumaga
nk'igihe biboneka ko adashoboye gutegeka, bamwambura ikamba. Yari afite abatware
bamutegekera intara z'igihugu. Nabo bakaba bari bafite akazi bwite bashinzwe.
Umutware w'ubutaka ni we warebaga iby'amasambu n'abaturage. Umutware w'umukenke
akareba iby'inka n'aho uw'ingabo agashingwa ingabo nyine. Ubu butegetsi bunyuranye
busa n'ibyo bita mu cyongereza n'igifaransa triumvirate/triumvirat byatumaga
igihugu kigenda neza, ntihagire ushobora kurenganya abaturage. Aho hagiriyeho
repubulika, u Rwanda rwarahindutse atari mu butegetsi gusa ndetse no ku yindi
miterere y'umuco n'inkingi zawo. Biba ari nabyo mu mpamvu, tugishakisha abo
turi bo, tukaba tutari twanamenya aho tugana.
4.3.Idini.
Mu Rwanda hamaze kugera amadini menshi. Bikaba byaratewe na none n'ubukoloni,
kubera ko idini yacu baje, bakayishyira hasi, bakayisuzugura. Mbere y'ubukoloni
hari haraje imandwa za Lyangombe zaje ziturutse muri Uganda. Kubandwa rero ntibyari
umuco karande. Ubundi abanyarwanda bose bemeraga Imana, ariko ntawayisengaga,
kubera ko bari bazi ko idakeneye gusengwa no kuramywa. Ni naho haturutse wa
mugani ngo "Imana ntimugura iraguhenda". Abanyarwanda mbese bafata
Imana nk'abatekerezi bitwa "existentialistes", kubera ko Imana iriho,
itariho, ntibuza ko bamwe bagira amahirwe mu buzima, abandi bakagira ibyago.
Ibyo abanyarwanda bakoraga, ni ukuramya abasekuru baterekera. Buri munyarwanda
yaramyaga gusa abasekuru be.
4.4.Ubucamanza.
Kera nta bapolisi n'uburoko byabagaho. Uwicaga umuntu cyangwa yibye, yafatwaga
n'abaturage ubwabo. Ababaga bishe abantu, bashyikirizwaga umwami akaba ari we
ubacira urubanza. Uwicaga akenshi nawe yagombaga gupfa. Umunyarwanda wese yari
azi ko kumena amaraso y'umuntu ari ikintu kizira. N'umuryango wavagamo umuntu
wishe, waramanyekanaga mu gihugu cyose. Byabaga ngombwa rero ko uwo muryango
usaba imbabazi uwo wiciwe, bakareba uburyo bongera bakiyunga. Naho ubundi habaga
inzigo, ba nyir'ukwicirwa bakihora bamaze kubona uburyo, kuko "utarabona
uburyo asangira n'uwishe se".
Ibisambo byo barabibohaga. Abashimusi b'inka bashoboraga kwicwa, nabwo ari uko
ba nyir'urugo bitabaye naho ubundi bose bashyikirizwaga umwami akaba ari we
ushobora kubatanga. Naho ubundi nta munyarwanda washoboraga kwica undi. Urukiko
rwa gacaca, rwarebaga gusa abahuguzaga abandi cyangwa babahemukiye, ntirwakemuraga
ikibazo cy'ubwibyi cyangwa ubwicanyi.
4.5.Umutungo.
Imico na none iranyurana bitewe n'umutungo w'igihugu, uko uwo mutungo ugera
ku bandi, n'ukuntu wiyongera. Mu bihugu bimwe, uwo mutungo uba uri mu ntoki
z'abantu bake, abandi bakaza kubakorera kugirango babone ikibatunga. Hari ababura
akazi bakicwa n'inzara. Mu bindi bihugu, uwo mutungo usangirwa na bose. Hari
n'ibihugu bimwe bitunze abantu bose bakennye cyangwa badafite akazi. Bagafata
amaposho ukwezi gushize cyangwa bagahembwa kandi nta kazi bakoze! Mu Rwanda
rwo hambere, umutungo w'u Rwanda wari ugizwe n'ubuhinzi n'ubworozi. Abari bafite
inka bari bake. Ni yo mpamvu hariho ubuhake, ushaka inka akajya gukorera uzifite
kugirango nawe ashobore kuzitunga. Ubuhake rero ni ko kazi kariho muri icyo
gihe. Abahakaga neza bagatanga inka nziza kandi nyinshi bagafata neza abagaragu
babo baramenyakana cyane mu gihugu kubera umubare w'ababirahiraga.Ni bo bitwaga
ba "biganza bigaba amariza". Kera abari bafite ibintu bagombaga kugira
ubuntu. Mu byerekeye ibyo guhinga, buri munyarwanda wese yashoboraga kubona
isambu, kubera ko hari isambu y'umuryango. Iyo isambu itabaga ihagije, umuntu
yashoboraga kwimukira ahandi, agafata isambu ahantu hadatuwe. Abavuga ko ubuhake
mu Rwanda rwo hambere bwari bumeze nk'Ubulayi bwa kera baba babeshya kubera
ko abo bitaga "imfura" ari bo bari bafite amasambu gusa naho abaturage
bakaza gusembera bagahinduka abaja ba nyir'amasambu. Mu Rukiga cyakora byarahahoze
mu byo bitaga ubukonde kuko amasambu yari ay'abahinza. Abaturage ntibagire amasambu
yabo bwite. Indi myuga yabaga mu gihugu ni ugucura, kubaza, kuboha, kubumba
no guhiga. Mu byerekeye akazi k'imuhira, umugabo aba ashinzwe akazi ke bwite,
umugore ake bwite, abana b'abahungu akabo n'aba bakobwa akabo. Abana b'abakobwa
ni bo bafasha nyina guteka, gukubura, gukuka, gukura ibijumba. Icyo abana bose
basangiye ni ukuvoma, gusenya inkwi, kwahira ubwatsi bw'inyana, no kuragira.
Kuba ikirara, umuntu ntagire icyo akora kandi afite imbaraga agatungwa no gusabiriza
ntibyabagaho.
4.6. Uburere n'Uburezi.
Mu Rwanda rwo hambere, nta mashuri yari ahari. Cyakora abajyaga guhakwa bahuraga
n'abandi bo mu rungano rumwe, bagashobora kwiga iby'ubuzima busanzwe n'umuco
wa kinyarwanda mu bitaramo, mu matorero n'ibindi. Kurera no kwigisha abana umuco
wa kinyarwanda, rwari uruhare rw'umunyarwanda usheshe akanguhe uwo ari we wese.
Uwabonaga umwana ari mu makosa, atazi n'ababyeyi be abo ari bo usibye kumucyaha,
umuntu yashoboraga no kumukubita akanyafu, kuko yamufataga nk'umwana we. Iyo
umwana yamaraga gucuka, yashoboraga kujya kwa sekuru wa se cyangwa wa nyina,
kwa ba nyirarume, bya nyirasenge cyangwa ba nyinawabo kugirango arusheho kumenya
ubwenge n'umuco wa kinyarwanda kubera ko abanyarwanda bose bazi ko "ubwenge
burahurwa". Abakobwa iyo bamaraga kuba abangavu nabo bahuriraga mu rubohero
cyangwa mu gukura ubwatsi, abakuze bakigisha abandi iby'ubuzima n'umuco karande.
5. Ibimenyetso
Buri muco ufite ibintu bigize icyo bihagariye, bikaba byerekana igihugu cyangwa
ubwoko cyangwa bikaba bifite ikindi bihagarariye cyangwa bimenyesha abantu bahuje
umuco. Ibimenyetso biharagariye ubwoko cyangwa igihugu ni nk'amabendera. Muri
Afrika cyane cyane mu bihugu by'abantu, ibimenyetso by'indangagihugu byari ingoma.
Mu Rwanda ingoma Kalinga, i Burundi ikaba Karyende. Mu Rwanda hari n'indangabwoko
zari inyamaswa cyangwa inyoni nk'inyamanza, igishwi, igikeri, umusambi, n'ibindi.
Mu Rwanda umugore wamubwirwaga ni uko yabaga afite umuderi. Umukobwa yarangwaga
n'amasunzu. Umugore wabyaye nawe yagombaga kuba ateze urugore igihe cyose. Ingabo
zabaye intwari ku rugamba zarangwaga n'imiringa zabaga zambaye. Mu bice bimwe
by'u Rwanda, abagenzi bamenya urugo rugurisha urwagwa kubera ikirere baba bamanitse
nko giti. Aho bagurisha ikigage umuntu akabibwirwra n'ishara.
6. Imihango Imihango ni ibikorwa bijyana hafi ya kenshi n'imigenzo:
nk'ibikorwa abantu bari ku meza, umwana yavutse, mu kwita amazina, mu bukwe,
gutaha inzu, guhamba n'ibindi . Nko gukaraba mu kinyarwanda mbere yo kurya ni
umuhango.Guhereza ibyansi abashyitsi bicaye mu rugo inka zimaze gukamwa, ni
umuhango. Mu bihugu byinshi by'Afrika mbere ko abantu batangira kunywa mu minsi
mikuru, babanza gusuka hasi intama ya mbere y'inzoga bayitura abakurambere.
Abazungu bo bazamura ibirahuri. Kwirabura no kwera abantu bapfushije, byari
umuhango. Muri Amerika iyo umukwe burangiye, umugeni ajugunya indabo inyuma,
abakobwa bagatanguranwa kuzisama. Bakavuga ko utanze abandi kuzisama ari we
uzakurikiraho mu kurongorwa. Mu kinyarwanda, umukwe n'umugeni bagombaga gukirana
bamaze kugera mu buriri ndetse n'abahungu bakaza kwumviriza. Ibyo nabyo ni umuhango.
Abagore bambaraga impumbya iyo abagabo babo cyangwa abahungu babo bajyaga ku
rugamba. Ibi bikajya gusa n'ibiba muri Amerika. Nabo bashyira udushumi ku giti
cyangwa ku rugi, iyo nabo bafite abasirikare bari ku rugamba.
7. Imiziro
Buri gihugu cyangwa buri bwoko hari ibintu babujijwe gukora kandi ahandi byemewe.
Mbese bitagize aho bihuriye n'amategeko bikaba biri gusa mu muco karande. Bigatuma
abantu bibaza igituma ibyo bintu biba bimeze bityo. Nta gisobanuro mu by'ukuri
kiba gihari. Ariko biba bishobora ko abo batangiye uwo muco haba hari ikintu
bawukuyeho. Nko mu Barundi nta mugabo urara mu rugo rw'umukwe we. Mu kinyarwanda,
nta mugore washoboraga kuvuga izina rya ba sebukwe na ba nyirabukwe. Yagombaga
kubatsinda igihe cyose, byamurengaho akanywa isubyo. Nta mugore wavugirizaga
cyangwa wakamaga. Mu banyamerika nta we urya inyama y'ifarasi n'ubwo mu bihugu
by'i Bualyi bamwe bazirya. Abarabu ntibarya ingurube. Abahindi ntibarya inyama
z'inka. Mu muco wa kinyarwanda nawo nta muntu waryaga intama usibye abatwa.
Ubu rero hari abazirya ngo kuko bo ari abasirimu! None se hari icyo barusha
abanyamerika batarya ifarasi cyangwa abahindi batarya inyama z'inka! Niba abasokuru
baratubujije kurya intama, twagombaga kubyubahiriza nk'uko abandi bubahiriza
umuco wabo. Naho ubundi ndumva ntacyo tutazarya kubera ko ahandi hari ibindi
barya tutarya. Muri Kongo hari amoko menshi arya inguge n'inkende. Abashi barya
ibimata. Mu bihugu byinshi by'Aziya hari abarya imbwa n'injangwe. Abafaransa
bakunda ibinyamunjonjorerwa. Ntabyo tutazarya rero niba tugiye kwiyita abasilimu.
Nanumvise ko mu Rwanda ngo borora amatungo mato. Muri ayo matungo mato, bavuga
ko ngo hari aborora imbeba za kizingu. Mbese izo mbeba, bazimaza iki? Ziribwa
na nde? Ayo si amajyambere ni akungura. Hari n'abavuga ngo kiriziya yakuye kirazira.
Ibyo si byo kuko no mu bakirisitu imiziro ibaho.
8. Ibyemerwa
Imico yose igira ibyo yemera, bitaboneka mu yandi moko cyangwa mu bindi bihugu.
Abanyarwanda bemera abazimu. Aba bazimu bashobora kuba beza cyangwa babi, bigatuma
uwo bateye amererwa nabi, akarwara cyangwa agashobora gupfa. Abanyarwnda bemera
n'ibitega, amahembe na nyabingi kandi bakemera ko hari abantu bashobora kubivura.
Hari n'abandi bafite ubushobozi bwo guhagarika imvura cyangwa gutuma igwa ari
bo bavubyi. Tunemera ko hari abantu batera umwaku cyangwa amoko awutera, bigatuma
abantu bamwe babirinda ntibabavugishe kubera ko batera umwaku cyangwa abakobwa
bamwe ntibasabwe kubera ko ngo baturuka mu bwoko bubi. Ibi byose rero ni umuco
mubi ukwiye kuvaho. Ariko ntibyoroshye kubera ko ari ibintu byatubayemo igihe
kirekire, bitwinjiramo, kubirwanya bikaba biruhije.
9. Ubuhanzi
Ubuhanzi ni ugusangira n'abandi ibyiza umuhimbyi abona mu buzima bwe. Akabishyira
mu mivugo, ibisigo, inyandiko, mu bishushanyo, mu ndirimbo, mu mbyino cyangwa
imidiho. Mu muco nyarwanda, mu bishushanyo habagaho imitako gusa, yabonekaga
ku nsika, uduseke, n'ibindi hakoreshejwe intamyi cyangwa amasaro. Iyo mitako
usanga ari imirongo y'amoko menshi kandi ifite amazina bwite nka Nyamuraza,
Umugore wishe inzu, Ibigobe, ...Mu bindi bihugu, habaho ibishushanyo bibajije,
bibumbye, cyangwa amashusho yerekana ibintu, inyamaswa n'abantu. Nko muri Kongo,
Tanzaniya n'Afrika y'iburasiraziba, ibishushanyo bibajije, byerekana abantu
cyangwa ibikoko ni byo biranga cyane cyane ubuhanzi bw'ibyo bihugu. Mu busizi
dufite imivugo, ibisigo, ibyivugo, n'amazina y'inka. Dufite indirimbo n'imbyino.
Mu mbyino zacu usanga ibice by'ingenzi by'umubiri byose bikoreshwa: umutwe,
amaboko, igituza, n'amaguru. Mu yandi moko, usanga rimwe na rimwe hari igice
kimwe cy'umubiri kigomba kwizihirwa. Nk'abanyankore usanga ari amaboko gusa,
kubera ko banabyina bicaye. Abaganda bo usanga ari ibibuno. Umugore ubyina neza
ni uzi kubicugusa kurusha abandi. Muri Etiyopiya, Eritereya na Somaliya, ubyina
neza ni uzi gukaraga intugu. Mu Bamasayi ni uzi kwitera hejuru kurusha abandi.
Bakunda no kubyina abamoko ari ku mubiri cyangwa banifitiye inkoni ku rutugu.
Abaturuki n'Abarabu bo babyinisha inda. N'ubwo dufite abahimbyi n'abahanzi b'indirimbo
nziza, usanga nk'abahimbyi bamwe bakomeza amagambo y'ikinyarwanda ariko amajwi
n'umudiho bikaba iby'abanyamahanga. Umuhimbyi usanga aririmba bya kinyarwanda
kandi mu kijyambere usanga ari Cécile Kayirebwa gusa. Imbyino zacu ziracyakennye.
Abahimbyi bari bakwiye no kugerageza guhimba imbyino nshya za kinyarwanda abantu
bashobora kubyina mu gitaramo no muri za bars. Naho ubundi usanga dushaka kurusha
abanyekongo imbyino zabo.
10. Kwidagadura Ubwoko bwose n'ibihugu byose kugirango bishobore
kwitunga, abantu babone ibyo barya, bagire ubuzima bwiza n'aho batuye hameze
neza, bagomba gukora. Buri bwoko rero bushyiraho igihe abantu bagomba gukorera
n'igihe bagomba kuruhukira. Ubu mu bihugu byinshi icyumweru kigizwe n'iminsi
irindwi. Itanu ikaba ari iyo gukora, ibiri ikaba ari yo kuruhuka. Ibi byazanywe
n'abanyamerika ari byo bita wikendi. Mu bihugu byinshi by'i Bulayi, abantu bakoraga
buri munsi ariko ku wa gatatu no ku wa gatandatu bagataha kare, kubera ko akazi
kageza sa sita. Mu Rwanda rwo hambere, mbere y'umwaduko w'abazungu, icyumweru
cyari kigizwe n'iminsi itanu Buri gihugu gifite n'iminsi mikuru yacyo cyubahiriza,
abantu bakidagadura ntibakore. Kera buri mwaka mu Rwanda habaga umunsi mukuru
w'umuganura wo kwishimira ko imyaka yeze. Kuri iyi minsi yo kwidagadura, buri
gihugu cyangwa ubwoko bifite imikino bakina. Abagabo bakagira iyabo n'abagore
bakagira iyabo. Kandi iyo mikino na none si ko ireshya. Hari ikomeye isumba
indi,ugasanga habaho amakipi akomeye, akanamenyekana mu gihugu cyose. Mu bihugu
byinshi, umupira w'amaguru ni wo uri hejuru. Muri Amerika cyakora si ko bimeze.
Bafite imikino yabo, hari uwo bita football ukaba ari umupira w'ingufu, ukinishwa
intoki n'amaguru, hari umupira w'inkoni (baseball) n'umupira w'intoki ni yo
mikino ikomeye. Imikino yabaga mu Rwanda yari gukina igisoro, gutera uruziga,
kumasha, gusimbuka urukiramende no gukirana.
III. Icyateye umuco wacu guhinduka Ibyateye umuco wacu guhinduka
birazwi. Icyambere ni ubukoloni kuko bwaje bugakuraho inkingi z'umuco zose:
ubutegetsi, idini, ubucamanza, ibirangamucyo. Itsembabwoko naryo ryarimbuye
abantu benshi cyane cyane abakuze ari bo bagombaga gukomeza kutwigisha uwo muco.
Ubu ingo nyinshi zirimo abana barera abandi, batazi umuco babigisha uwo ari
wo. Ubuhunzi nabwo bwatumye abavukiye mu mahanga batamenya umuco w'abakurambere.
Abanyarwanda benshi batahutse bavuye mu bihugu binyuranye bazana imico myinshi
mu gihugu. Ni yo mpamvu rero mu Rwanda abantu batazi uko bagomba kwitwara n'ibyo
bakwiye gukora ibyo ari byo bijyanye nyine n'umuco wa kinyarwanda.
IV. Ingero y'ibyagiye bihinduka
1. Kuramukanya
Mu kinyarwanda baramukanya bahana ibiganza iyo abantu babonana buri munsi, ubundi
bagahoberana igihe bamaze iminsi batabonana. Ibyateye ubu byaranshobeye. Hari
abo mbona bahoberana bahindura intugu bekeganaho n'imisaya. Abandi basomana
ku matama inshuro eshatu nk'inkoko zidondana. Ubona bishekeje, biteye isoni
n'iseseme. Ubu buryo bwo gusomana ku matama ni ibyakoporowe mu Bafaransa. Nibaza
rero aba baramukanya batya ko nta soni bafite cyangwa ko batazi ko badukoza
ikimwaro nk'aho abanyarwanda tutagira umuco, tutari tuzi kuramukanya. Indamukanyo
yacu se hari icyo bayinengaho? Abanyamahanga rero baraduseka, baratugaya iyo
babona twigana iby'ahandi tugata ibyacu. Babona ko twigaye cyangwa ko nta ndamukanyo
twagiraga.
2. Kwiha amazina y'abazungu Birumvikana ko abakurambere bacu bafashe
amazina y'abazungu igihe bahindura idini babatizwa bakaba abakirisitu. Abapadiri
bari babashutse ko kubatizwa atari ugusukwaho amazi gusa ko ari na ngobmwa kugira
izina ry'irikirisitu ry'irizungu. N'ubundi ngo abatajya ibwami babeshwa byinshi.
Si ngombwa kugira izina ry'irizungu ngo umuntu abe umukirisitu. I Bulayi no
muri Amerika si ko bimeze. Abazungu bagira amazina abiri. Rimwe rikaba izina
bwite, irindi rikaba iry'umuryango, abantu bose basangiye. Iryo zina bwite ntaho
akenshi riba rihuriye n'iby'ubutagatifu.
N'ikimenyimenyi ni uko ino muri Amerika no mu bihugu by'i Bulayi hari abanyafrika
cyangwa abanyaziya bahavukiye b'abakirisitu ariko bafite amazina yo mu bihugu
baturukamo, bakaba batarigeze bahindura na gato. Igitangaje rero ni uko uza
mu Rwanda ugasanga hari abantu bafite amazina y'abazungu kandi ntaho ahuriye
n'ay'abatagatifu, ahubwo usanga nk'i Bulayi ayo mazina yaritwaga abakomunisiti
cyangwa abandi batemera Imana. Hari abitwa ay'Abongereza Jackson, Wilson, Washington,
Joy, Justice . Hari abafite amafaransa nka Claude-François, Jean-Jacques,
Antoine-Marie,...n'ayandi nk'ayo. Hari umufaransa wigeze kunsetsa. Akigera mu
Rwanda ubwa mbere hari komini yagiyemo, ahura n'umukecuru utari wanagera n'i
Kigali kandi nta n'amashuri yigeze yiga. Sinzi ukuntu yamubajije izina, umukecuru
amusubiza ko yitwa Marie-Antoinette. Uwo mufaransa yabanjije kwibwira ko ari
amashyengo. Nyuma ni ho bamwemeje ko ari ryo zina rye koko. Ubundi mu Bufaransa,
ni izina batinya. Ntawe uryitwa. Byatewe ko ryitwaga umwamikazi w'Ubufaransa
wari ukomeye cyane kandi abafransa batinyaga. Ni nk'uko natwe abanyarwanda dutinya
izina rya Rwabugiri.
Usanga amazina y'abandi bami bose hari abayitwa, ariko izina rya Rwabugiri ntawe
urikinisha. Ibiri amambu ni uko mu Rwanda ngo ntawe ushobora kubatizwa ngo yitwe
Yezu! Nyamara ino muri Amerika yo hepfo, cyane cyane mu gihugu cyitwa Mexico
abantu bitwa Yezu ni ishyano ryose.
Ibindi twihaye ni ukwigana abazungu, umugore akitwa izina ry'umugabo we, n'abana
bose ari abahungu ari abakobwa bikamera bityo. Twe twibwira ko ari ubusirimu
kandi ari ukwisuzuguza. Kubona umugore n'abana bose b'abahungu n'abakobwa biswe
Rusiha , Kajangwe, Sembeba cyangwa Nyakabwa kandi mu kinyarwanda nta mazina
meza abuze ni akumiro. Ibi ntaho bijyanye n'amajyambere. Ahubwo ni amajyanyuma.
Amajyambere ni ukumenya gushimangira umuco igihe ari mwiza, maze ugakomeza imizi.
Ibyo byo n'abazungu nabo birabatangaza iyo basanze tudahuje amazina. Ndibuka
umugore wanjye ajya kubyarira mu bitaro ubwa mbere. Banshyize mu cyumba batererezamo.
Umwana amaze kuvuka ni ho numviye muri foni, umuforomakazi ahamagara Bwana Mukantabana!
Namenye ko ari jye bahamagaye. Mpaguruka nubitse amaso ndeba hiryo no hino ngo
menye ko nta munyarwanda uhari kuko nari nzi ko bari gutangira kuntereraho urwenya
bikaba byaraye bigeze i Kigali. Uwo muforomakazi yibwiraga ko ari ryo zina ryanjye
kubera ko mu muco wo muri Amerika kimwe n'i Bulayi, umugore iyo arongowe ata
izina rye ry'ubukobwa. Hari abagore bamwe cyakora muri iki gihe cyane cyane
abakomeye nk'umugore wa Perezida Clinton barigumana ariko bakongeraho n'iry'umugabo
nyine.
3.Gusiramura abana b'abahungu bakimara kuvuka
Gusiramura abana ubundi ni umugenzo w'Abarabu n'Abayahudi. Binajyanye n'amadini
yabo. Ni yo mpamvu abaswayire bose basiramuye. Mu bihugu by'i Bulayi hari bamwe
babigira ariko nabo bakaba barabikuye ku Bayahudi n'Abarabu.
Abanyarwanda b'abasilimu b'iki gihe nabo barabyihaye. Akana iyo kakimara kuvuka
bazana ibyuma bakagatema.Nyamara ubushakashatsi buriho bukorwa muri iki gihe
bwerekana ko gusiramura umwana nta kamaro bifite, ko ahubwo bishobora kugira
ingaruka mbi kandi bikababariza umwana ubusa.
Izi ni zimwe mu ngero zimwe zerekana ibyagiye bihinduka. Mushobora kubona nyinshi
z'ukuntu abantu bitwara bitandukanye no hambere. Kubera kutubaha ababyeyi n'abakuru,
kutagira icyo abantu batinya, kutagira uburere, umubiri w'umuntu ntukigira agaciro,
yicwa nk'uko bica isazi. Ubusambo bwahawe intebe. Guhemuka ntawe bitera isoni
n'ikimwaro. Abakobwa bariyandarika. Abasore babaye ibirara. Tugomba rero guhaguruka
ibyiza byose byarangaga umuco wacu bikagaruka.
Umwanzuro
Si bwo bwa mbere nandika ku muco. Nawanditse kenshi. Nigeze no kuwandikaho
kera muri Kinyamateka. Si na jyewe munyarwanda wenyine wawanditseho.Hari benshi
babigize mbere kandi hari n'abandi bakibikomeza. Banamwiye ko Callixte Kayisire
aherutse kuwandikaho mu numero za vuba zo mu Mvaho Nshya ariko sinashoboye kuyisoma
ngo menye ibyo yibanzeho. Igituma abantu bawuzirikanaho bakanawandikaho ni ukubera
ko bumvise akamaro kawo. Nta gihugu gishobora gutera imbere kitiyizi. Kugirango
abantu bashyire hamwe, bakundane, bubakane igihugu cyabo hamwe, bagomba kugira
icyo baba bahuriyeho, ku byo bakunda, ku byo bubaha, ku byo batinya. Igihe ibyo
bitariho kandi ari wo muco, biba ari ukwubakira ku musenyi, Umuco karande ni
indangamuntu ikaba ari yo ituma twitwa abanyarwanda. Iyo ugiye ntituba tukiri
bo. Tuba duhindutse abandi. Guhinduka k'umuco na none ntabwo bivuga ko uba utakaye
burundu. Imico myinshi irahundika ariko ntihindure isura n'izina ahubwo ikanarushaho
kuba myiza kurusha. Ibi ntabwo bivuguruza ibyo nanditse haruguru. Umuco urakura
nk'uko umubiri ukura. Kugira ngo rero umere neza ni ukuvuga ko tugomba guhora
tuwufashe neza, tuwugaburira ibyiza, kuko tuwushyizemo ibyo ari byo byose tutavanguye,
tutajonjoye, tutayunguruye, hajyamo umwanda utuma urwara ugapfa imburagihe.
Umuco wacu ni wo uduhuje, tutawufite twamera nk'abantu batakaye, babuze inzira,
batazi iyo bagana. Usibye ko uduhuza, ukaduhesha ishema, natwe tugomba kugirira
isi akamaro. Andi moko n'andi mahanga bakatuzaho, natwe tukagira icyo tuyigisha,
kikaba cyabagirira akamaro. Ntiduhore dutunzwe no gusamira hejuru iby'abandi
kandi dufite aho tuvuka. Kugirango ibi bishoboke ni uko na Leta ubwayo, ibishyira
mu migambi yayo. Igakora uko ishoboye ngo iwugarure, iwukundishe abanyarwanda,
bagarure ishema ryo kuba abanyarwanda. Muri bimwe ishobora gukora ni nko gushyiraho
Minisiteri y'Umuco. Numva ko Minisiteri y'Urubyiruko ifite ishami ry'umuco.
Iryo shami ryibanda cyane cyane ku mikino n'ubuhanzi. Nk'uko nabyerekanye muri
iyi nyandiko, ibi si ibyo birimo gusa, ukubiyemo n'ibindi byinshi. Leta nibihagurukira,
umuco uzagaruka, kubera ko abaturage bakeneye abayobozi atari mu gutwara igihugu,
babakeneye no mu mibereyeho y'ubuzima busanzwe.
Ndlr: Iyi nyandiko yigeze gusohoka mu kinyamakuru UKURI
|