|
INZIRA NYAKURI YO KUGARURA UBUMWE N'UBWIYUNGE MU BANYARWANDA Alexandre Kimenyi
Muri iki gihe turi mu cyunamo twibuka ubwa gatanu itsembabwoko ryazanywe na
HUTU POWER rikarimbura abatutsi barenze miliyoni hamwe n'abahutu batavuga rumwe
n'abo bicanyi, byari bikwiye ko umunyarwanda wese urukunda yazirikana agasangira
ibitekerezo bye hamwe n'abandi uburyo ubu bwanganyi buzenze kamere bwaranduka
mu mitima y'ababufite kugirango ubumwe, ubwumvikane n'ubwiyunge bugaruke muri
bene Gihanga. Si umwihariko w'abanyapolitiki n'abanyamadini gusa, byagombye
kuba intego ya buri munyarwanda wese, kuko ntabwo dushobora kuruturanamo kandi
nyine ari urwacu twese, hari agatsiko kamwe k'abaturage bashaka kurimbura abandi.
Muri iyi nyandiko, ni cyo cyanzinduye ngo mbabwire inzira mbona dukwiye kunyuramo.
Namwe abafite ukundi mubibona, mwakwongeraho, nibinashaka impaka zikaba ndende
ariko byanze bikunze iyi ntego tukayigeraho.Kuri jye rero mbona hakwiye ibintu
bine by'ingenzi: (i) gushyiraho minisiteri y'itsembabwoko, (ii) guhabwa akazi
ako ari ko kose hakurikijwe ubushobobozi n'urukundo rw'igihugu, (iii) guhana
uwo ari we wese wishe amategeko ya Leta no (iv) n'uko abafite benewabo bishe
bakwitandukanya nabo bakabavamo.
I. Gushyiraho minisiteri y'itsembabwoko
Ibyerekeye gushyiraho minisiteri y'itsembakwoko nabyanditse ku buryo burambuye
mu kinyamateka nandika cyitwa WIHOGORA RWANDA mu numero yacyo ya 3 yo mu gihembwe
cya kabiri cya 1997. Iyo nyandiko yaje no gusohoka burambuye mu kinyamateka
nandika cyitwa WIHOGORA RWANDA mu numero yacyo ya 3 yo mu gihembwe cya kabiri
cya 1997. Iyo nyandiko yaje no gusohoka mu binyamateka byo mu Rwanda ari byo
Ingabo n'Ukuri. Muri iyo nyandiko, nderekana ko abarokotse itsembabwoko bakwiye
byanze bikunze minisiteri y'umwihariko ibitayeho. Imfubyi ziracyari nyinshi
zitagira kirera, zitagira kivuna. Abapfazi benshi ntibishoboye. Benshi mu barokotse
baracyararaguza kubera ko inzu zabo interahamwe zazisenye, abandi bakaba batanagishobora
no gusubira aho bari batuye mbere kubera ko mu turere twinshi nta mututsi n'umwe
uhasigaye. Abenshi barahigwa bukware n'interahamwe kuko zidashaka ko bazishinja
mu nkiko. Abahahamutse kubera ibyo baciyemo ni benshi ntibagira umubare. Ibibazo
bireba abarokotse ntaho bihuriye n'iby'abandi banyarwanda.
Iyi minisiteri ishyizweho, abarokotse ni ho bagirira Leta icyizere ko koko ibitayeho.
Byatuma ibibazo bibareba bamenya aho babibariza. Iyo minisiteri yaba ari yo
ijya hanze kwifashisha ku zindi leta n'abandi bagiraneza kugirango ikibazo cy'itsembabwoko
kirusheho kumenyekana. Ni yo yajya itegura icyunamo cya buri mwaka, ni yo yajya
yubakisha ibimenyetso by' urwibutso rw'itsembabwoko mu gihugu cyose, ni yo yashingwa
imfubyi n'abapfakazi, ni yo yakwita kuri abo bahahamutse, ni yo yakurikirana
urwibutso rw'itsembabwoko mu gihugu cyose, ni yo yashingwa imfubyi n'abapfakazi,
ni yo yakwita kuri abo bahahamutse, ni yo yakurikirana iby'umutungo, amatungo
n'amasambu y'abishwe n'abarokotse n'ibindi byose bijyanye n'itsembabwoko.
N'ubwo Leta iriho ari yubashywe mu bihugu byinshi, si ukubera ikindi kindi,
ni ukubera ko yashoboye gukuraho Leta nyicanyi, kandi ngo ikaba "yarahagaritse
itsembabwoko!". Inkotanyi zahesheje u Rwanda ishema kubera ko zatsinze
interahamwe n'abasirikare ba Habyarimana bari bamaze kworeka igihugu ntawe ubibafashijemo
nk'uko bimeze muri Kosovo, aho Abanyamerika n'ibihugu by'i Burayi byohereje
abasirikare babo gutabara Abalubania. Kandi abasirikare ba Habyarimana n'interahamwe
bari bashyigikiwe banabifashijwemo n'ibihugu byinshi. Twebwe isi yanze kudutabara
n'abasirikareba Loni babonye imirambo yuzuye igihugu cyose imivu y'amaraso itemba
inzuzi n'imigenzi bireremba,ni bwo batekeye amabinga, bahambira utwabo, badusiga
mu menyo y'impyisi, maze indengane zicwa urw'agashinyaguro.
Nta mpamvu rero mbona iyi minisiteri itashyirwaho. Ntabwo yatwara amafaranga
menshi kubera ko za minisiteri zimwe na zimwe zifite amashami areba iby'itsembabwoko.
Icyo nsaba rero ni uko ayo mashami ajya hamwe, agakora iyo minisiteri.Kandi
nyine yari ikwiye kujyaho hakiri kare ibintuareba iby'itsembabwoko. Icyo nsaba
rero ni uko ayo mashami ajya hamwe, agakora iyo minisiteri.Kandi nyine yari
ikwiye kujyaho hakiri kare ibintu bitaribagirana kubera ko uko iminsi yicumye
ni nako abantu bibagirwa, kandimu gihe gito hashobora no kujyaho Leta ishaka
ko byose byibagirana, cyangwa
irimo abantu banze abatutsi.
II. Gutanga akazi ako ari ko kose hakurikijwe ubushobozi no gukunda igihugu
Kugirango ubumwe n'ubwiyunge bigaruke mu gihugu ni uko akazi ka Leta ako ari
ko kose ari aka politiki cyangwa agasanzwe gatangwa hakurikijwe ubushobozi n'urukundo
rw'igihugu hadakurikijwe ubwoko, uturere, amadini cyangwa igitsina. Ibyo gukunda
igihugu n'abanyarwanda bose ni ngombwa kubera ko hari abantu baba bafite amashuri
ahanitse n'akazi bagashoboye ariko kubera u Rwanda bafite mu nda, ibintu by'igihugu
bakabyonona n'abavukarwanda bakaryamirwa. Umuntu nk'uwo rero ntiyari akwiye
guhabwa akazi ka Leta. Icyo twese dushimira RPF n'abasirikare bayo RPA ni uko
bamaze gutsinda intambara, bakirukana Leta y'amaraso, batikubiye ubutegetsi,
ahubwo bagashyiraho Leta y'Ubumwe ikubiyemo amashyaka yose. Iyo ibishaka ntiba
intambara, bakirukana Leta y'amaraso, batikubiye ubutegetsi, ahubwo bagashyiraho
Leta y'Ubumwe ikubiyemo amashyaka yose. Iyo ibishaka ntiba yarasangiye ubutegetsi
n'ayo mashyaka kandi ntibyari na ngombwa ko yubahiriza amasezerano y'ARUSHA
kubera ko ntacyo yari akivuze kuko abo yari yasinyanye nabo ari yo MRND yari
yatsinzwe ku rugamba imaze kumena amaraso mu gihugu.
Icyatangaje abantu cyakora kandi kikababaza na benshi ni uko n'ubwo abari bagize
RPF hafi ya 90% ari abatutsi, imyanya y'ubutegetsi bukomeye bameze nk'abayitinye,
bakayima abatutsi kandi harimo ababishoboye. Ndavuga nka Perezidansi, Minisiteri
y'Intebe, Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu
n'ibindi.Ubu ejobundi mw'ihindagura ry'ubutegetsi riherutse ni bwo bwa mbere
Minisitiri w'Ubutabera aba umututsi nabwo kubera ko abo bayihaye bose mbere
batakoraga ibyo Leta yifuza cyangwa bakicikira bibye kandi bamaze no kurigisa
amadosiye y'abicanyi.
Ntabwo byumvikana kugirango kuri iyi ngomba, umututsi ye kugira uburenganzira
bwe bwose (civil and constitutional rights) mu gihugu cye kandi abana b'abatutsi
benshi baritanze, ibihumbi n'ibihumbagiza bakemera kuba ibitambo ngo baruvane
mu ngoyi rwarimo. Ikibabaje ni ko hanze,Leta y'Ubumwe iriho bayita "Leta
Ntutsi".Interahamwe n'abandi banyarwanda bacengewemo ibitambo ngo baruvane
mu ngoyi rwarimo. Ikibabaje ni ko hanze,Leta y'Ubumwe iriho bayita "Leta
Ntutsi".Interahamwe n'abandi banyarwanda bacengewemo n'ibitekerezo bya
Hutu Power bavuga ko ngo abahutu bari muri iyo myanya atari "abahutu nyakuri",ari
abaja b'abatutsi! Ni bya bindi bavuga ngo "Uwoza inda y'umwanzi amara imongi".
Ni byiza koko ko ubutegetsi bushimangira ubumwe bw'abanyarwanda, hakabaho nyine
Leta y'Ubumwe ariko iyi politiki ibuza umututsi kuba Perezida w'Igihugu, Minisitiri
w'Intebe, Minisitiri w'Ubutegetsi,ntabwo izazana ubumwe mu gihugu kubera ko
umututsi abona adafite agaciro mu gihugu cye (citoyen de seconde zone/second
class citizen) kandi ashaka kugikorera yaranakitangiye kandi yenda anabifitiye
n'ubushobozi. Abategetsi icyo bakwiye gukora ni ukwumvisha abaturage bose ko
umututsi
nawe ashobora kugirira igihugu akamaro kandi ko kuyobora igihugu nawe abishoboye.
III. Nta n'umwe wari ukwiye gusumba amategeko
Abantu bose bishe abantu ari rubanda rwa giseseka ari n'abategetsi, amategeko
yari akwiye kubahana kimwe.Kubera gushaka gushyiraho Leta y'Ubumwe, byaragaragaye
ko bamwe mu bategetsi bashyizweho inyuma amategeko yari akwiye kubahana kimwe.Kubera
gushaka gushyiraho Leta y'Ubumwe, byaragaragaye ko bamwe mu bategetsi bashyizweho
inyuma y'itsembabwoko nabo bafashe imipanga n'imihoro nk'abandi, cyangwa bahagarariye
ubwicanyi. Habonetsemo ba minisitiri, ba depite, ba purefe,
ba burugumesitiri n'abandi. Ariko ubundi kugirango imyanya nk'iyi itangwe, hagomba
kuba harabaye iperereza rihagije ku bagenewe iyo myanya. Ni ko no mu bindi bihugu
bigenda.
Kubera ko abarokotse bari bazi aba bategetsi b'abicanyi kandi badashobora kubarega
kuko ari bo bagombaga kuregaho, babuze uko babigenza, ababishoboye baracika
kuko bari bazi ko abo bategetsi bazabicisha. Abandi bararuciye bararumira.
Hari abatinyutse cyakora barabavuga. Ikibi ni uko ntacyo byamaze, ugasanga abo
batakamba babaseka ngo barahahamutse baravuga ibyo batazi, cyangwa ngo barababeshyera.
Abo bategetsi b'abicanyi ni bo bagiye bima akazi abarokotse cyangwa bakakabirukanaho,
bakagaha benewabo nabo bagize urugomo.
Nk'abo bategetsi bagiye bashyirwa mu majwi ntacyo Leta yakoze ngo irebe koko
niba ibyo babavugaho ari ukuri cyangwa ari ibihimbano. Biragenda bigaragara
cyakora ko abo bose batawe mu majwi byose ari ukuri. Leta yari koko niba ibyo
babavugaho ari ukuri cyangwa ari ibihimbano. Biragenda bigaragara cyakora ko
abo bose batawe mu majwi byose ari ukuri. Leta yari ikwiye kwihutira gukora
dosiye kuri buri mutegetsi wese uvuzwe mw'itsembabwoko. Abavuga icyongereza
ni bo babivuze ukuri ngo "Justice delayed is justice denied", ari
byo kuvunga ngo "utinze kwumva akababaro kawe aba aguhemukiye". Icyari
gikwiye rero ni uko igihe cyose umutegetsi avugwaho ibibi n'abantu benshi, yaba
ahagaritswe mu mirimo ye, iperereza ryasanga ari umwere, akaba ari ho asubira
ku mwanya we.
IV. Kwitandukanya n'abicanyi
Ntabwo ubumwe n'ubwiyunge bishobora kugaruka igihe hari abantu benshi bahishiriye
abicanyi ngo kuko ari benewabo cyangwa inshuti zabo. Abishe ntabwo ari abafunze
gusa, hari ibihumbi n'ibihumbagiza byigendera mu gihugu uko bishatse kubera
ko badafite ubashinja. Mu duce twinshi tw'igihugu abatutsi baratsembwe, n'agasigaye
ntigashobora kuvuga kuko kazi ko kataramuka.Aho ugiye hose iyo ubajije abantu
ku musozi uti imiryango ya ba kanaka yishwe na nde, bagusubiza bavuga ko batabizi
kubera ko ngo bari
bari mu rugendo cyangwa barwaye! Kuva aho itsembabwoko ryabereye naje mu ba
kanaka yishwe na nde, bagusubiza bavuga ko batabizi kubera ko ngo bari bari
mu rugendo cyangwa barwaye! Kuva aho itsembabwoko ryabereye naje mu Rwanda kabiri,
mbaza aho amagufa y'umuryango wanjye, umuryango wa data, data wacu, bakuru banjye,
bashiki banjye n'abana babo n'abandi aho yaba ari cyangwa uko bishwe n'ababishe,
abaturage bose twari duturanye kandi bari n'inshuti, bakavuga ko batabizi, ngo
kuko bo bari barwaye! Nkibaza ukuntu umusozi wose warwara mu mezi atatu yose
bikanyobera.Abahutu bagize uruhare mw'itsembabwoko ni benshi cyane. Kugirango
hapfe abantu barenze miriyoni ni ukuvuga ko byibura na none miriyoni yishe.
Mwibuke ko umuntu aticwaga n'umuntu umwe, hari ubwo yicwaga n'abarenze icumi.
Abana n'abagore ni bo bajyaga kuvumbura abantu aho bihishe. Abahutu banze kwica
igihe cy'itsembabwoko nabo abenshi bishwe n'abahutu b'interahamwe.Abandi nabo
bahungira mu gice cyari cyaragaruwe n'Inkotanyi. Kugirango ukwo kwiyunga twifuza
gushoboke ni uko abahutu bose bari mu gihugu, bajya ku bategetsi ntawe urinze
kubibibutsa cyangwa kubibahatira bagatanga amazina y'abantu bagize uruhare rw'ubwicanyi
ku misozi yabo kuko babazi neza. Ibi biramutse bikozwe ni ho twamenya koko ko
bamenye ko kwica umututsi ari ikintu kibi. Hagomba kuba igikorwa kigaragara
cyemeza koko abahutu bari mu Rwanda igihe cy'itsembabwoko bitandukanije n'abicanyi
n'ubwo baba ari ikintu kibi. Hagomba kuba igikorwa kigaragara cyemeza koko abahutu
bari mu Rwanda igihe cy'itsembabwoko bitandukanije n'abicanyi n'ubwo baba ari
benewabo. Na Leta ubwayo yari ikwiye kujya muri za komini no ku mirenge ibwira
abaturage kuvuga abo bicanyi abo ari bo. Naho ubundi ibyo kujya gusa mu cyunamo
cyangwa kwigisha ubumwe mu magambo bitajyanye n'ibikorwa, ni ukuvomera mu rutete.
Muri make ng'ibyo ibitekerezo byanjye nkaba nizeye ko n'abandi bagira icyo babivugaho
kandi na Leta ikaba nyine yabishyira mu bikorwa.
Iyi nyandiko nayanditse kera. Yanasohobotse mu binyamakuru bimwe byo mu Rwanda.
|