|
Kigali ntiyari ikwiye gukandamiza indi mijyi
Kugirango u Rwanda rutegekwe neza, ntihagire akarere gakandamiza utundi kandi
abanyarwanda bo mu bice byose by'igihugu bashobore kugera ku bategetsi babo
bitabaruhije, ni ngombwa ko ibyo umurwa wa Kigali bisaranganywa n'indi mijyi
y'uturere tw'igihugu kandi ubutegetsi bw'igihugu ntibugume gusa mu ntoki z'abategetsi
b'i Kigali. Hagomba kuza icyo mu ndimi z'abazungu, icyongereza n'igifaransa,
bita decentralization.
Abaturage b'ibihugu byateye imbere bumvise hakiri kare ko kugirango igihugu
gitere imbere ari uko ububasha bw'abategetsi b'igihugu bugabanywa kandi ko buri
karere k'igihugu ari ko kagomba kwishyiriraho abategetsi bako. Ikidindiza u
Rwanda muri iki gihe ni uko Perezida ari we ushyiraho abakuru b'uturere (purefe).
Kubera izi mpamvu, umukuru w'akarere aho guteza akarere ke imbere ngo yumve
n'akababaro cyangwa inama z'abo ayobora, abanza akwumva ibyifuzo bya shebuja
wamushyizeho, kubera ko akoze ibitajyanye n'ibyifuzo bya Perezida wamushyizeho,
ashobora kumuvana amata mu kanwa. Umukuru w'akarere kuko aba atigenga, atari
abaturage bamushyizeho, biragaragara ko abanza kureba ko ibyo akoze byose bitabangamiye
inyungu z'uwamushyizeho.
Ibyiza bya decentralization
Icyiza cya decentralization ni uko umukuru w'akarere cyangwa intara adashora
gukurwano na Perezida n'iyo baba bangana urunuka. Ashobora kuvanwaho gusa n'uko
yaba yishe cyangwa yarenze amategeko agenga igihugu muri rusange. Iyi decentralization
ni nayo izana demokarasi nyakuri kubera ko iyo perezida ashaka kwiyamamariza
gutorwa ari we ugomba kujya guhakwa kuri abo bakuru b'ubutere n'intara kugirango
arebe ko yabona amajwi mu baturage baho.
Leta rero zifite decentralization usanga Perezida ubutegetsi bwe ku baturage
buba butakiremeye. Ntibivuga ko buba bwagabanutse, ahubwo biranamworohera, akagira
isura nziza mu gihugu, kuko aba atagishoboye gukoresha igitugu n'igituza. Aho
aba asigaranye uruhare runini gusa ni mu byerekeye ububanyi n'amahanga hamwe
n'ingabo z'igihugu.
Gukwirakwiza ibiro bya minisiteri mu turere twose tw'igihugu.
Muri decentralization na none ubutegetsi bwose ntibwikubira mu murwa, bukwirakwizwa
mu gihugu cyose. Muri iki gihe minisiteri zose z'igihugu ziri i Kigali. Abana
basaba amashuri barinda guturuka i kantarange nka za Cyangugu, Gisenyi, Kibungo
bakaza kuyasaba muri minisiteri y'uburezi i Kigali. Ushaka pasiporo nawe arinda
gufata inzira akaza i Kigali kuyisabayo. Umucuri ushaka impapuro arinda kuza
i Kigali. Ibi murabona ko bikwiye kuvanwaho, hakabaho inzira zoroheye abaturage.
Murabona rero ko ari ngombwa ko buri minisiteri yagombaga kugira ibiro byayo
muri buri karere. Ibi byatuma akazi kajya gakorwa vuga, kubera ko abashaka izo
mpapuro bagabanuka kandi binatuma n'uturere twose tubona akazi kubera muri iki
gihe akazi kenshi karacyari mu maboko ya Leta.
Kwimura umurwa w'igihugu
Ibihugu biteye imbere byanabonye ko ari byiza kugira imirwa ibiri: umurwa w'ubutegetsi
(political capital) n'umurwa w'ubucuruzi (commercial capital). Ibi nabyo u Rwanda
rwari rukwiye kubikora. Ni ukuvuga ko Kigali yaba umurwa w'ubucuruzi (commercial
capital) naho umurwa w'igihugu ukimukira ahandi nk'i Gitarama cyangwa se i Nyanza
kuko mbona ari ho hagati mu gihugu. Ibi byafasha igihugu cyane kubera ko abantu
birunze i Kigali bagabanuka, bakurikiye aho umurwa w'igihugu wimukiye. Aho haherako
hatera imbere uwo mwanya kubera akazi kazahatangwa, amazu azahubakwa, inganda
zizahimukira n'ibindi. Iki ntabwo ari igitekerezo gishya. Ibihugu bimwe byo
muri Afurika byarabitangiye. Hafi yacu muri Tanzaniya muzi ko umurwa mukuru
wari Dar-es-Salaam. Nk'uko mubizi umurwa mukuru ubu ni ARUSHA. Dar-es-Salaam
iracyakomeye ariko na ARUSHA nayo ni umujyi ukomeye kandi warubatswe ejobundi.
Ibi byatumye Tanzaniya itera imbere, hubakwa amazu meza mashya kandi abantu
babona akazi . Muri Nijeriya naho, umurwa mukuru kera wari Legos ariko ubu wimukiye
ABUJA. Byatewe na none ko Legos yari imaze kuba nini cyane. ABUJA imeze neza,
yubatwe neza. Iranasukuye kurusha Legos irimo umwanda n'umunuko mwinshi. Kugira
imirwa ibiri byatumye hiyongera ibintu byinshi byiza. Muri Amerika ibi byo kugira
umurwa wa Leta n'umurwa w'ubucuruzi byaje kera cyane. Nka Leta ya New York,
umurwa wa Leta si New York ni Albany. New York ni iy'ubucuruzi. Muri Florida
si Miami ni Tallahassee. Muri Texas si Dallas cyangwa Houston ni Austin. Muri
California si Los Angeles, San Diego cyangwa San Francisco ni Sacramento. Natwe
mbona byadufasha cyane, umurwa wa Leta wimuriwe ahandi.
Gukwirakwiza inganda n'ibigo bya Leta mu mijyi yose
Usibye inganda ikora byeri iriya buraseri y'i Gisenyi, inganda n'ibigo byose
byahoze ari ibya Leta (numvise ko byagurishijwe) biba i Kigali. Ibi bikaba bisobanura
impamvu abantu benshi birunze i Kigali kandi abenshi nta n'akazi bafite. Ibi
bibazo byo gutura, by'ububandi, bya mayibobo bishobora kugabanuka, izi nganda
n'ibigo bikwirakwijwe mu gihugu cyose. Inyungu y'iki gikorwa ni uko nk'uko nabivuze
haruguru, umubare w'abantu bari i Kigali uzagabanuka kubera ko bamwe bazasubira
mu karere kabo bumvise ko akazi kahaje, ikindi ni uko uturere twose tuzatera
imbere, tukazamukira rimwe, kubera ko ibyo byose bizahimukira.
Ubutegetsi bushingiye kuri decentralization ni bwo bwonyine, buzazana demokarasi
nyakuri mu gihugu, umunyarwanda wese akagira ijambo, agashobora kwegera abategetsi
bamwumva. Ubutegetsi buteye butya buzatuma igihugu gitera imbere, ntihagire
akarere na kamwe gasubizwa inyuma.
Alexandre Kimenyi
|