|
ABANYARWANDA BANGANA IKI MURI IKI GIHE?
Inyandiko za Leta n'ibinyamakuru ndetse n'imiryango mpuza-mahanga zisohoka
muri iki gihe zivuga ko umubare w'abanyarwanda bari mu gihugu ukambakamba miliyoni
umunani n'igice (8 ½ ). Ibi rero bikaba bitangaje kubera ko uyu mubare
ungana n'uwari uriho mbere y'itsembabwoko ry'abatutsi hamwe n'abahutu batavuga
rumwe na Leta muri 1994. Iyi mibare kuri jye imbera urujijo kandi nkibaza n'igituma
abandi bayemera kandi hari ibyemezo bigaragara ko umubare w'abanyarwanda wagabanutse
aho kwiyongera. Muri iyi nyandiko nderekana ko uyu mubare uri hejuru cyane,
ko ahubwo twari dukwiye kumenya umubare nyakuri kugirango Leta izajye igera
ku mishinga yayo ikurikije nyine uko umubare w'abanyarwanda ungana.
Dore impamvu umubare w'abanyarwanda uri hasi cyane. Nimutekereze abantu bapfuye
bazize intambara ku ruhande rwombi rwa Leta ya Habyarimana n'abasirikare b'Inkotanyi.
Ndakeka ko ari benshi. Intambara ya Kongo nayo yahitanye abanyarwanda batari
bake. Itsembabwoko ry'abatutsi naryo hamwe n'abahutu batavuga rumwe na Leta
ryahekuye igihugu abana barwo barenze miliyoni. Icyorezo cya Sida nacyo kimaze
gutwara abantu barenga ibihumbi n'ibihumbi.
Ubwo mperuka mu Rwanda nasanze koko umujyi wa Kigali wariyongereye, ufite abaturage
benshi kurusha abari bawutuye mbere ya 1994. N'ubwo wiyongereye cyakora nta
wahamya ko ufite abaturage bageze no kuri miliyoni imwe. Kandi nk'uko mubizi
ni wo mujyi nyine ufite abaturage benshi kurusha iyindi. Indi mijyi ari nayo
mirwa mikuru y'uturere, nta n'umwe muri yo ufite n'abaturage bageze ku bihumbi
ijana (100.000). Ngirango umujyi wa kabiri kuri Kigali waba ufite abaturage
benshi ni Butare. Uwa gatatu ukaba ari Gisenyi. N'ubwo Butare ifite amashuri
menshi na univerisite sinzi niba igejeje ku bihumbi mirongo itanu (50.000) by'abaturage!
(Ahubwo hari umuntu twaganiriye muri iyi minsi uheruka yo vuba anyemeza ko n'ibihumbi
20 byaba ari hamana.) Niba Butare ari yo ya kabiri kuri Kigali ni ukuvuga ko
indi mijyi isigaye ifite abaturage bari munsi y'ibihumbi mirongo itanu nyine.
Duteranije umubare w'abanyarwanda batuye mu mijyi yose yo mu Rwanda, turasanga
umubare wabo utarenze cyangwa utageze kuri miliyoni ebyiri.
Niba umubare w'abaturage batuye mu mijyi ari nka miliyoni ebyiri, ni ukuvuga
ko wa mubare utangwa wa miliyoni 8 ½ , igice kinini, rubanda nyamwinshi
miliyoni 6 ½ baba batuye mu cyaro. Icyaro se koko cyaba gifite abaturage
bangana batya. Nabyo simbyemeza. Ibice by'u Rwanda byose nashoboye gusura nasanze
ari amatongo, kubera imiryango yarimbuwe n'abicanyi bacitse. Hari imisozi imwe
yabaye ibigunda kandi yarigeze kugira abantu benshi. Nko ku Mayaga hahoze ari
iwacu, hari abantu benshi cyane, batuye kuri za peyizana, banatuye kijyambere.
Ubu imihanda yarasibamye, ahenshi habaye ishyamba, ukarenga imisozi yose nta
nyoni itamba. Mu mpande zose z'igihugu ni uko ibintu bimeze. Nimumbwire rero
aho izo miliyoni eshashatu n'igice zo mu cyaro zirunze. Ni mu kihe gice cy'u
Rwanda?
Aho umubare wa miliyoni umunani n'igice waturutse
Uriya mubare miliyoni umunani n'igice wazanywe na Leta ya Habyarimana kubera
politiki y'iringaniza no gushaka guheza impunzi mu mahanga. Mu by'ukuri uriya
mubare ntiwaturutse kw'ibarura, warahimbwe gusa kurirango ushimangire porogarame
za politiki za Leta y'icyo gihe. Imibare nk'iyi itari nyakuri hari n'izindi
Leta ziyikoresha kubera icyo ziba zigamije. Igituma uriya mubare washyizweho
kandi atari wo, Leta ya Habyarimana yashakaga kwemeza abanyarwanda n'abanyamahanga
ko impunzi zitari zikwiye kugaruka mu gihugu cyazo kubera "ubuto bwacyo,
ubukene, n'abaturage benshi". Yari yarashoboye kwemeza amahanga ko u Rwanda
ari cyo gihugu cya mbere kw'isi gituwe cyane, ngo buri metero kare yabaga ituwe
n'abantu barenze 300! Ibi twese twari twarabyemeye nk'abemera ivanjiri. Ibice
by'u Rwanda byose nasuye, n'aho abantu batishwe nta na hamwe nasanze abantu
batuye bagerekeranye.
Nk'uko nabivuze kare, Leta rimwe na rimwe zitanga imibare itari yo kubera ibyo
ziba zigamije muri politiki. Nk'ino muri Amerika n'ibindi bihugu biteye imbere
buri myaka cumi haba ibarura ry'abaturage. Igituma iryo barura riba ni ukuzigama
bareba uburyo imishinga Leta yihaye igerwaho. Kugirango Leta ikore bije (amafaranga
azakoreshwa ku mwaka) y'igihugu igomba kumenya umubare w'abaturage muri rusange,
abasora uko bangana, kugirango noneho imenye niba hari amazu mashya agomba kubakwa,
amashuri y'abana, umubare w'abalimu bakenewe, utuzi tugomba gutegurwa, umubare
w'ibitaro, n'ibindi. Kubera ko muri Etazuni, leta ifite abaturage benshi ari
nayo na none igira abadepite benshi ikanagenerwa n'amafaranga menshi, ni ngombwa
igihe cyose kubara kugirango niba hari leta yiyongereye abaturage yongerwe n'abadepite,
naho iyagabanutse abaturage, igabanywe abadepite. Kimwe no mu Rwanda rwa Habyarimana,
igihe cy'iringaniza, hari ubwo na none mu duce tumwe twa Etazuni, umubare w'abirabura
ushyirwa hasi kugirango badashobora kwihitiramo umuntu wabo cyangwa ngo babe
bagira ijambo. Ikindi ni uko iyo babonye bamaze kwiyongera, uduce batuyemo bagenda
badukeba batwomeka ku tundi tundi kugirango bataba benshi nyine ngo biremere
igice cyabo bashobora kwigengamo. Ni nabyo byaje kwitwa mu cyongereza jerry-meandering.
Impamvu ari ngombwa gutanga umubare nyakuri
Leta n'abanyarwanda bagomba kumenya umubare nyakuri w'abanyarwanda. Ibi ni
ngombwa kugirango Leta ijye isoza neza, imishinga yayo. Nk'uko nabivuze haruguru,
ibindi bihugu biteye imbere bigomba kugira ibarura buri myaka cumi. Gukora iri
barura mu Rwanda ntabwo ari ikintu kigoye cyane, kubera ko imibare ihari. Ubu
mu gihugu cyose, buri komini ifite ibitabo birimo amazina y'abaturage bayo bose
kubera ko bagiye bajya kwiyandikisha. Amatora nayo yagiye aba, yatumye na none
abatari bariyandikishije mbere babikora. Iyo mibare yose, ishyizwe hamwe, byatuma
tumenya byibura ikigereranyo cy'umubare nyakuri.
Ntabwo Leta ishobora kugira icyo iteganya itazi umubare nyakuri w'abanyarwanda.
Kugirango igihugu gitegekwe neza, abaturage bose bumve ko ntawashubijwe inyuma
ni ngombwa ko umutungo w'igihugu usaranganywa mu turere twose tw'igihugu no
mu ngeri zose z'abanyarwanda. Uwo mutungo rero ugomba gutangwa hakurikijwe uko
akarere gatuwe. Niba ahantu hose hatuwe n'abantu ibihumbi 10 hagomba kwubakwa
amashuri yisumbuye, ibitaro, isoko, gereza, n'ibindi, ibi byatuma Leta igena
amafaranga y'iyo mishinga neza, ikamenya umubare w'amafaranga buri karere akeneye.
Sinshaka iyi nyandiko kuyigira ndende. Ariko nasanze ari ngombwa kugeza ibingibi
ku banyarwanda. Nagirango mbereke ko hari ibintu twemera kandi atari byo. Ibi
rero ni bimwe bitugirira ingaruka mbi bikadindiza amajyambere, kubera ko iyo
umuntu akorera ku bintu bitari byo, nta kizima ashobora kugeraho. Ni kimwe no
gusakara inzu idafite inkingi cyangwa fondasiyo. Ni bya bindi bavuga ngo "Uwarose
nabi burinda bucya". Nidukosore ibintu amazi atari yarenga inkombe. Tugendere
ku kuri igihe cyose, tutarinze kwibeshya no kubeshya abandi. Kwibwira ko turi
miliyoni zingahe kandi atari byo, nta cyiza bizatuzanira.
Alexandre Kimenyi
|