|
ABAKONGORO BA NZIRA
Placide Kalisa
Mbere y段hinduka ry置butegetsi
NDAHIRO mwiza yari umwami
N段ngoma RWOGA ari we uyigenga.
Hakubereyeho abatindi
Ari bo BAKONGORO mujya mwumva 5
NZIRA ubatwara ubwo arababwira
Dore icyo nshaka ga muracyizi
Ingoma ni RWOGA na nyir置 Rwanda
NDAHIRO uriya ejo mu gitondo
Azabe apfuye n置twe twose. 10
Impamo irabaye ubwo baragiye
Ibihugu byinshi barabiteye
Ubwo NDUGA yose barayogoje
Na nyir置 Rwanda ati biracitse
Mufate intwaro zo kubarwanya. 15
Reka biranze barabatsembye
NDAHIRO arebye ati : Nimuhunge
Inkuru irakwiye ga baragiye
Bagana inkiko ibihugu byabo
Ari n誕bo mu Nkiga mujya mwumva 20
Ababisha benshi barahatashye
Abari abiru ubwo barakoranye
Ni nabwo bemeye kudahunga
Keretse NDORI uzajya i Karagwe
Asanze nyirasenge NYABUNYANA. 25
Ngo KAVUNA abyumve ati : Murabeshya
Igihe akigisha imitima inama
Bati : Amahanga watatwaye
Ngo NDAHIRO abumve amuha ubusembwa
Ngo azabe urwibutso kwa NDORI 30
Ndetse kumwica ubwo birakutse
Inzira iracyeye imisozi yose
Amanywa y段hanga barayagenda
Ngo KAREMERA akebuke hanze
Abona abahungu barahatashye. 35
Naho mu Rwanda ubwo biracitse
Abantu benshi barahaguye
Imigezi ibaye ukundi
Naho KIBIRIRA isaze amaraso
Ndetse imirinzi ibambye abari. 40
Ingoma iragiye na nyir置 Rwanda
Ni bwo ABAKONGORO bagitwaye
Barakiriye baragitsembe
Barusha ingungu na Kanyabwoya
Amariza meza amabara yose 45
Barayatwaye barayariye.
KAVUNA abibonye ati : Natanzwe
Afashe urugendo ajya kwa NDORI
Ati : Abanyarwanda baragushaka
Maze ibisambo tukabisenda. 50
Umugaba NDORI yafashe impamba
Igihe igitondo gitangaje
Agana iy段 Rwanda afite imfuruta
N段ngabo nyinshi zifite imyato
Ari byo BISUMIZI mujya mwumva. 55
Bageze i Rwanda barabashima
Bafata ingungu barazihwata
Amahoro ahinda barayacyura
Ingoma KALINGA barayicyeza
RUGANZU NDORI ahabwa ikamba 60
Ibihugu byinshi biramuyoboka
Abashi bose baramucyeza
Amuki menshi, ubutega bwose
Zahabu, feza ubwo biva Kongo
Ingabo IBISUMIZI ziratinywa. 65
N段 Ndorwa yose zirayigenda
Zishaka cyane kubona icyuzi
Gihira Inyanja yo mu mateka.
Iburasirazuba ntibatanzwe
Ibibaya byiza impande zose 70
Amariza meza abariye amezi
Afata umukenke adafite icyusa
Hashize imyaka ingoma ibihumbi
Ni bwo umuzungu amanutse nabi
Afite urugage afite ikiboko. 75
Imisozi yacu barayitwara
Aho mu manama y段 Beririni.
Ubwo ntibyatinze baranashwana
Ni bwo mu Rwanda haje abantu
Bafite intego igabanya abandi. 80
Umwami wacu baramuhaye
MUTARA mwiza mutima ucyeye.
U Rwanda rwose ubwo biracitse
Amaraso menshi turayavuye
Amazu yose barayatwitse 85
Inyana n段ntama ubwo birapfuye
Ihene n段ntozo ga birahiye
N置muryi wazo biramugoye
Afata rukamba aho mu muyonga
Ayita intungwa iryoshye cyane 90
N誕mashyo meza barabaze
Abantu benshi baranahunze
Ingoma KALINGA turayibika
Ngo ejo umutindi atayikomanga
Igihugu cyacu baragitwaye 95
Umushi MASUDI afunga imyaka
Igera nko kw段cumi inasaga.
Afata umuzungu ngo abe igisonga
KIROZI umushumba wa Diyosezi
Anyonga abantu na nyir段bintu. 100
Hashize iminsi umushiru araza
Asokoza isunzu nka nyir段sambu
Afite amashamba afite amatwara
Acinyiza abantu akica abandi
Agira ngo asahure mwene muntu. 105
Isiha zisahura ubwo ziratwara
Ikintu cyose cyitwa inoti
Ziraziseha zigana ihanga
Banki zoze kw段si yose
Zifata inoti zirazibika 110
Naho iz段 Rwanda ziraburara
Zifata imyenda irenze ubwenge.
Dore gisunzu dore ibisonga
Mbega Benzi mbega Honda
Ndetse n段nyanja zifite amato. 115
Inzara irahonda muri rubanda
Umushiru arebye ati : Biracitse
Agana Gikongoro mu majyepfo
Afata bitanu abiha umutindi
Ngubwo ararengera ako karere. 120
Mwumve namwe ko byacitse
Ibibazo byinshi biramutaha
Ku by誕matage, ati : Reka data
Ngo cyanjye ni gito cyane
Ngo n段nyamaswa ziragishaka. 125
GISA abibonye ati : Murabeshya
Itegeko ryanyu no mu mateka
Bavuga yuko nta kigenda
Urugero rwiza ni NZIRA n誕be. 130
GISA umuhungu afashe urugendo
Afite abahungu afite amakuza
Ngo aze kurebana n段midigi
Yamize inkware n段mishwi yazo
Ikiniguza ikiri Mitsingi
Ijoro ricyeye bafata icyotsi
Bagana ibitanda byo mu Gasyata
Bafata utwana na nyina watwo
Naho abajura bakora akabo
Ari bo bagenzura abagenzuzi
GISA mbabwira yarashe bwangu
Amaguru meza barayakura
Bagira ingorane z誕mabondo
Ibihugu byinshi turabicyura
Ubwo Inkiga zose ziradushima 145
Induga yose ngo iradushaka
Amayaga yacu ati : Muri hehe
Naho Gisunzu ubu arasuherwa
Ati : Mbega bantu muzi ubwenge
Inama zanyu zaba izihe? 150
Reka nguhe inama isumba izindi
Wenda utware utwo ari two twose
Uduseke twawe uturumye neza
Ubwire abera baguhe akito
Ureke abantu bafate ibyabo. 155
Igituma rero nguha iyi nama
Ni uko abo bana bagusuye
Mpiri ujya wumva barayigenga
Aho bategeye baracurerwa
Naho guhunga byaba irota 160
Tanga ibyacu bikiri byiza
Reka kubeshya mwene muntu
Twe abanyarwanda dusabane
Amajoro menshi afate imitaga
Ingoma ibihumbi amahoro ahinde.
Placide KALISA
June 2, 1992
IMPURUZA 18-19, pp.19-20
___________________________________________________________________________
|